Imbamutima z’abahinzi b’ibireti bahembwe na Horizon Sopyrwa, bijeje gukuba kabiri umusaruro

Umubyeyi Nyirabazibara Madeleine avuga ko amaze imyaka 60 akora umwuga w’ubuhinzi bw’ibireti ndetse akemeza ko muri icyo gihe cyose ibyo yigejejeho birimo amatungo, kwihaza mu biribwa no kwita ku muryango abikesha uyu mwuga.

 

Nyirabazibara w’imyaka 85 y’amavuko ni umwe mu bahawe ibihembo n’Uruganda rutunganya Umusaruro w’Ibireti, Horizon-Sopyrwa, ku bwo guhiga bamwe mu bo bahuje umwuga mu gukora neza akazi kabo.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi wahariwe Umuhinzi, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kongera umusaruro w’ibireti mu bwinshi no mu bwiza hongerwa ubuso bwo kubihingaho, bikorwa n’abahinzi bafite ubushake, kandi babifitemo inyungu.”

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Kampanga, ahasanzwe habera ibikorwa nk’ibi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Meya w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss, inzego z’umutekano, abayobozi ba Horizon-Sopyrwa n’abandi bafatanyabikorwa bayo, ni bamwe mu bari babukereye.

Iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa na Horizon-Sopyrwa, hagamijwe guhemba abahinzi b’indashyikirwa bakorana bitwaye neza.

Kuri iyi nshuro hahembwe abahinzi 260, harimo abahembwe ku giti cyabo ndetse no ku rwego rwa koperative, zihemberwa umusaruro wazo mwinshi kandi mwiza.

Abahembwe ku giti cyabo bahawe inka na matelas, amasuka n’inkweto za bote mu gihe koperative zahawe ibikoresho byifashishwa mu kazi ka buri munsi birimo iminzani n’ibindi.

Uwamahoro Ruth ni umwe mu bahembwe inka. Yavuze kuba uru ruganda rubazirikana buri mwaka rukabashimira umuhate wabo, ari iby’ingirakamaro kandi bibongerera imbaraga zo gukomeza gukora.

Ati “Njyewe ubuhinzi bw’ibireti nabuvukiyemo kandi ubu mfite imyaka 34. Iyo mpinze ibireti ngasarura mbasha kwaguka nkagura undi murima gutyo gutyo.”

“Ubu mfite abana batatu biga kandi mu bigo byiza ari njye ubarihira. Kuba mpawe iyi nka n’uko ibireti mpinga mbyitaho neza, biranshimishije kandi bizanyongerera imbaraga kugira ngo nkomeze nkore cyane kandi iyi nka izarushaho kudufasha mu mibereho myiza yo mu rugo.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibireti, RPCU, Semajyeri Joseph, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo kuzirikana abahinzi bituma baharanira gukomeza kwaguka ndetse yemeza ko mu turere duhinga ibireti mu Ntara y’Amajyaruguru bafite intego yo kuzamura umusaruro ukikuba kabiri mu myaka itatu iri imbere. 

.

dd_4-da4dc
dd_30-cc76f
dd_13-fa837
Mu butumwa yatanze yagaragaje ko ibikorwa byo kwagura Pariki y’Ibirunga bishobora gukoma mu nkokora imirimo yabo ndetse agaragaza n’ikibazo cyo konerwa n’imbogo zivamo, anasaba ko igiciro cy’ibireti ku isoko cyazamuka bitewe muri rusange bihagaze ngo kuko ikilo kigeze ku 1180 Frw gusa. Umuyobozi Mukuru wa Horizon Sopyrwa, Bizimungu Gabriel, avuga ko impamvu bashimira abahinzi ari uko bashyira imbaraga zabo mu kwita ku bireti kuko hashize igihe kinini bigaragara ko bihora ku mwanya wa mbere mu bwiza ku isoko mpuzamahanga. Ati “Gahunda ubu ihari ni iyo kugeza iki gihingwa no mu mirima yo hanze ’agace k’ibirunga (Hors paysanat) isanzwe kuko kuri ubu twahingaga hegitari ziri hagati y’ibihumbi bitatu cyangwa na 3,5. Iyi gahunda nigerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa twahinga hegitari ibihumbi 4,5.” Yongeyeho ko uruganda bafite kuri ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro uturutse muri izo hegitari zose. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Horizon-Sopyrwa ku ruhare bagira mu guteza imbere abaturage bo muri Musanze cyane urubyiruko binyuze mu kubaha akazi kuko kuri ubu bakorana n’abahinzi b’ibireti ibihumbi 37. Yahumurije kandi abafite impungenge z’uko ibikorwa byabo by’ubuhinzi byakomwa mu nkokora n’umushinga wo kwagura pariki. Ati “Muhumure turabatekereza kandi bizakoranwa ubushishozi kuko byombi ni gahunda za Leta.” Abahembwe yabasabye gukomeza kubera urugero abandi ndetse bakita neza kubyo bahawe birimo n’amatungo kuko ari ibizakomeza gutuma imibereho myiza y’umuturage irushaho kuba myiza. Iki gikorwa kiba buri mwaka cyo guhemba abahinzi cyatangiye mu 2012, aho abahinzi b’indashyikirwa mu Turere twa Burera, Musanze, Rubavu na Nyabihu bashimirwa umuhate bagira mu mwuga wabo.